search instagram arrow-down
Cyril Ndegeya

Ethiopian wins the Best Airline in Africa

Leave your fair comment here

KABEJA LUCKY on Amatara yitwa Navigation light…
american vintage on IATA Global Media Day:Governme…
Yvonne on Ni ku wuhe muvuduko indege ita…
Yvonne on Kuki indege zisunikwa mbere yo…
Yvonne on Menya amagambo n’amazina…

Archives

Find previous posts here

Meta

Ubaye waragize urugendo rwo mu ndege mw’ijoro(wicaye kw’idirishya cyane cyane hafi y’ibaba) cyangwa warayiboneye mu ntera ya bugufi waba warabonye amatara yaka, mw’ibara ry’icyatsi i buryo n’ibara ritukura i bumoso, ujya wibaza impamvu yabyo? ariya matara yitwa “Navigation lights” cyangwa “Position lights” akunze kugaragara mu gihe cya nijoro atuma uyabonye amenya icyerecyezo indege iganamo, niba umupilote utwaye indege abonye iyindi imbere ye yamenya niba bari mu cyerecyezo kimwe cyangwa bajya mu byerecyezo bitandukanye:
Niba ureba iyo ndege abona itara rigaragarira i buryo bwe ari umutuku naho i bumoso bwe akabona icyatsi,ubwo bivuze ko iyo ndege ari kureba bagenda basatirana(bari mu byerecyezo bitandukanye) kubera ko kuri iyo ndege yindi, i buryo bwayo haba haka icyatsi, i bumoso hakaka umutuku.

Naho niba uyireba abona i bumoso hari umutuku iburyo haka icyatsi,ubwo amenya ko iyo ndege bakurukiranye(bajya mu cyerecyezo kimwe) kuko no ku ndege y’ubireba naho niko bimeze.

Uyireba ashobora no kuyibona imuca imbere, nabwo iyo abonye itara ari icyatsi gusa, amenya ko indege ari kureba ituruka ibumoso bwe igana iburyo bwe, naho yabona itara ritukura gusa akamenya ko ko ijya mu kindi cyerecyezo.(mwibuke ko mw’ijoro nta kindi kintu wabona ku ndege uretse ayo matara agenda yaka gusa,akaba ariyo aguha ayo makuru yose y’ingenzi).

Uburyo aya matara yakubwira ikigero cy’umutekano ufite mu kirere

Nubwo bimeze bityo ariko iteka haba hari intera runaka badashobora kurenza igomba gusigara hagati y’indege n’indi mu gihe zikurikiranye, iyo ntera akenshi abatwaye indege bayibwirwa n’abaziyoboye bari ku butaka,nubwo iba izwi n’aba pilotes bose ariko bo hagati yabo bashobora kutamenya urugero basatiranyeho,abaziyobora ku butaka(Air Traffic Controllers) nibo baba bazireba zose bakaba aribo bazitegeka imivuduko zigenderaho cg ubutumburuke zijyaho kugirango hirindwe ko zagongana.

Nanone ariko mwamenya ko indege zitwara abantu muri iki gihe ziba zifitemo uburyo bwo kuburira aba pilotes(Alarms)bwitwa TCAS(Traffic Collision Avoidance System), mu gihe habayeho gusatirana kw’indege kandi aba pilotes batari babimenye, iyo bigeze ku kigero runaka, icyo gihe mu ndege zombi zisatiranye barabimenya kandi iyo system ikababwira icyo gukora, ishobora kubwira umwe iti tumbagira ikabwira undi iti manuka bigatuma hirindwa impanuka.

Iyo ntera isigara hagati yazo akenshi iba ari 3 miles( hafi 5km) mu butambike na 1000ft(300m) mu butumburuke(hagati y’indege n’iri hejuru yayo cg munsi yayo)kandi ibi ibi bigakurikizwa ku ndege ziri kugendera mu gice cy’ikirere kiri hagari ya 29000feet na 41000feet(9-12km).Mu bindi bice by’ubutumburuke bitandukanye naho hagiye hari intera ikurikizwa isigara hagati y’indege. aya mategeko ariko akurikizwa cyane ku ndege za gicivili zikora ubucuruzi bwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, naho ku za gisirikare nk’igihe zaba ziri mu myitozo nazo zigira amategeko yazo.

Ngayo nguko, ufite ikindi kibazo kimuteye amatsiko, yacyandika munsi ahagenewe ibitekerezo.

Illustrations:Simpleplane.com, Reddit.com

One comment on “Amatara yitwa Navigation lights ku ndege asobanuye iki?

  1. KABEJA LUCKY says:

    Ndabashimiye cyane ibibinu bije narimbikeneye rwose,
    Mwazatubwira impamvu indege igaragarira kubutumburecye bwakure igenda isiga imyotsi inyuma. 2.impamvu kajugujugu zitajya zigendera kubutumburecye bwakure cyane.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: