search instagram arrow-down
Cyril Ndegeya

Ethiopian wins the Best Airline in Africa

Leave your fair comment here

KABEJA LUCKY on Amatara yitwa Navigation light…
american vintage on IATA Global Media Day:Governme…
Yvonne on Ni ku wuhe muvuduko indege ita…
Yvonne on Kuki indege zisunikwa mbere yo…
Yvonne on Menya amagambo n’amazina…

Archives

Find previous posts here

Meta

Abakunze gukora ingendo mu ndege mukunze gusanga cyangwa kubona ibyapa bitandukanye biba biri mu nyubako abagenzi bategeramo indege, ubundi mukumva ku matangazo anyuranye aba atangirwa muri iyo nyubako hakoreshwamo amagambo yihariye ajyanye nyine n’akazi ko gutwara abantu n’ibintu mu kirere ariko rimwe na rimwe ugasanga hari benshi badasobanukiwe neza n’amwe muri ayo magambo, kuko nyine aba atamenyerewe hano hanze.

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe amwe mu magambo yihariye(technical terms) akunze gukoreshwa cyane cyane nk’amazina y’ibintu bitandukanye bikoreshwa mu kibuga cy’indege umuntu acishirije yakwita “airport vocabulary”.

Reka mbanze mbibutse cyangwa mbamenyeshe ko ubusanzwe uko bizwi kw’isi hose ururimi rukoreshwa mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere(aviation language) ni icyongereza, amenshi muri aya magambo ndetse n’amazina tugiye gusobanura akaba ari muri urwo rurimi ariko yihariye kuko nyine nta handi akunze gukoreshwa keretse wenda nko ku byambu by’amato cyangwa ahandi hacye hatangirwa serivisi zo gutwara abantu n’ibintu.

Arrivals aho abagenzi binjirira bavuye mu ndege.Photo:Cyril NDEGEYA
  1. Arrivals & Departures:Aya ni amajambo asobanura aho abagenzi bashyikira iyo bavuye mu ndege cyangwa aho banyura bagiye kuzitega, aya asanzwe yumvikana ariko ikitari kizwi cyane ni uko ahenshi ku bibuga by’indege mpuzamahanga igice cya Arrivals kiba kiri munsi y’icya Departures, ni ukuvuga ko iriya nyubako bategeramo indege igomba kuba nibura ifite ibice bibiri bigerekeranye(two floors) icyo hasi(Arrivals) kigakoreshwa n’abagenzi basohotse mu ndege icyo hejuru(Departures) kigakoreshwa n’abagiye gufata ingendo zabo nk’uko n’ayo mazina abisobanura.Ibyo bice biba bihujwe akenshi n’ibyitwa Escalators (escaliers zigenda) ndetse na za Elevators(assenseurs).
Check-in counters aho abagenzi batandukanira n’imizigo yabo igenda mu gice cyo hasi cy’indege.Photo:Cyril NDEGEYA
  1. Check-In counters: aha ni ahantu haba hari abakozi benshi bashinzwe kwacyira abagenzi bagiye gutega indege, bagapima ibiro by’imizigo yabo, bakanayohereza mu ndege banditseho icyerecyezo umugenzi agiyemo(hirindwa ko imizigo yanyurana na ba nyirayo), ndetse bakanaha umugenzi urupapuro rumwemerera kurira indege(boarding pass) narwo ruba rwanditseho isaha ari bwuririre indege, inzira ari bunyuremo kugirango ayigereho, nimero yahawe umuzigo we, ndetse n’umwanya ari bwicaremo ageze mu ndege.
  1. Duty Free shops:Aha ni ahagizwe n’amaduka menshi aba ari muri cya gice cyo hejuru tumaze kuvuga, aya maduka rero niyo abagenzi bakunze kuguramo impano zitandukanye zo gushyira ababo  ndetse n’ibindi bintu by’urwibutso bakwifuza kujyana mbere yo kwinjira mu ndege. Aya maduka umugenzi  ayageraho ari uko amaze kurenga aho asiga imizigo ye iri bugende mu ndege mu gice cyo munsi y’icyo abagenzi bicaramo , kurenga abakozi bashinzwe kwemeza ko asohotse muri icyo gihugu ndetse ahenshi amaze no kurenga inzego z’umutekano ziba zabanje kumusaka zireba ko nta kitemewe kujya mu ndege yitwaje.
Aho abagenzi bategerereza mbere yo kurira indege.Photo:Cyril NDEGEYA
  1. Preboarding hall:Iki ni icyumba abagenzi bicaramo bategereje ko bahamagarwa ngo bajye mu ndege, ibi byumba biba ari byinshi bitewe n’ubunini bw’ikibuga cy’indege,kuko uko ikibuga cyacyira indege nyinshi ni nako abagenzi bagiye mu gihugu cyangwa ahantu runaka baba bagomba kuba bicaye ahantu habo bategereje indege bari bugendemo, kubw’impamvu z’umutekano no kwihutisha serivisi bahabwa ntihaba hifuzwa ko abantu bakwivanga mu gihe bagiye ahantu hatandukanye.
Icyapa cyereka abagenzi inzira ibagenza ku ndege.Photo:Cyril NDEGEYA
  1. Boarding Gate:Aha naho haba hegeranye cyane n’iki cyumba tumaze kuvuga, iyi ikaba ari inzira bari busohokeremo bagiye kurira indege, iyi nzira ikaba igaragazwa na numero runaka iba yarahawe, ndetse akenshi ikaba yandikwa no ku rupapuro ruhabwa umugenzi rumwemerera kurira indege(boarding pass)kugirango amenye aho aza guhurira n’indege iri mumujyane.

Aha twasobanuraga iby’ingenzi umugenzi ahura nabyo mu gice cya “Departure” ibikunze kugaragara mu gice cya Arrivals nabyo ni ibi:

  • Passenger bridge(ikoreshwa kuri arrivals na departures): Nk’uko byakumvikana , iki cyafatwa nk’ikiraro gihuza inyubako y’abagenzi n’indege bagiyemo cyangwa bavuyemo, ku bibuga bitoya tumenyereye ko abagenzi basohoka mu ndege bagaherekezwa n’abakozi babishinzwe bagenda n’amaguru bitewe n’intera bagomba kugenda cyangwa  bakinjira muri bus ikabageza ku nyubako baboneramo izindi serivisi bakenera nyuma yaho, ariko ku bibuga binini habaho ubundi buryo bw’imashini zihuzwa n’indege ku buryo abagenzi basohoka mundege bahita bazinyuramo binjira munzu badakandagiye hasi cg bakava munzu bakinjira mu ndege badakandagiye hasi.
Passenger bridge ebyiri zifasha abagenzi kwinjira no gusohoka mu ndege.Photo:Cyril NDEGEYA
  • Arrival Gate: nk’uko icyapa cyaho kiba kibigaragaza, aha ni ahantu abagenzi bavuye mu ndege bahita banyura kugirango batagira ahantu bayobera, bakimara kwinjira aha, bahita bahura n’inzira ebyiri:
  • Connections cg Connecting flights: Iki gice gihita kinyurwamo n’abagenzi basohotse mu ndege ariko bagiye gutegereza iyindi iri bubageze ku musozo w’urugendo rwabo(ni ukuvuga ko aba bagenzi baba batemerewe kwinjira mu gihugu batabiherewe viza), niyo mpamvu bashyirwa ahantu hamwe bagatereza indi ndege, ariko bakaba banafite uburenganzira bwo gusura ya maduka yitwa Duty Free shops bakaba baguramo ibyo bifuza.
Aho ababishinzwe bemerera abagenzi kwinjira mu gihugu.Photo:The National
  • Immigration cg Passeport Control: Abagenzi bagiye kwinjira mu gihugu cyangwa bashoje urugendo rwabo nibo banyura muri iki gice(abatashye iwabo, abaje mu biruhuko, abaje mu kazi gatandukanye, mbese abari burare muri icyo gihugu bose).Aha rero niho berekanira impapuro z’inzira(Passeport) nayo igashyirwamo ikimenytso cy’uko umuntu yinjiye mu gihugu nk’uko bigenda kuyindi mipaka yose y’igihugu.

10-Baggage claim area:Nyuma yo kwinjira mu gihugu umugenzi yerecyeza muri iki cyumba aho aba giye guhurira n’umuzigo we aherukana nawo igihe yari ageze kuri Check-In counter aho yafatiye indege.

Carousel;imashini ishyikiriza abagenzi imizigo yabo.Photo:Stone Sub

11-Carousel:Ubu ni uburyo bufasha umugenzi guhura n’umuzigo we, abakozi bapakurura indege niho bashyira imizigo yose ije kuri icyo kibuga, ikarambikwa kuri tapi izenguruka inyura imbere y’abagenzi muri cya cyumba cyitwa Baggage claim, buri mugenzi rero akabona umuzigo we akawukuraho. Ikibuga kigomba kuba gifite carousels nyinshi ku buryo indege nyinshi nizihagerera rimwe buri mizigo ivuye mu ndege ibona aho inyura yonyine, kandi hashyirwaho ibyuma byerekana aho indege ivuye kugirango abagenzi bamenye carousel bafatiraho imizigo yabo.

12-Customs control:Abagenzi bafite imizigo irimo ibicuruzwa bo bagomba kunyura muri iki cyumba kugirango babanze bishyure amahooro y’ibicuruzwa binjije mu gihugu mbere yo kuyisohokana hanze.

13-Meet & Greet Area: Aha niho abagenzi bavuye mu ndege basohokera bagahita bahura n’inshuti n’imiryango yabo iba yaje kubacyira, bivuze ko hafi y’ahongaho ari naho haba hari parikingi y’amamodoka aje mu kibuga cy’indege.

Ngibi muri macye iby’ibanze mu nyubako itegerwamo indege nayo yitwa “Terminal building”; aha mwamenya ko bitewe n’ubunini bw’ikibuga , Terminals zishobora kuba nyinshi ku kibuga kimwe, kuko abagenzi bose bakinyuraho batakwirwa mu nyubako imwe, ndetse n’indege zose zitabona aho guhagarara I ruhande rw’iyo nyubako. Izi nyubako rero iyo zibaye nyinshi zihabwa amazina y’imibare cyangwa inyuguti,(Terminal 1, Terminal 2, Terminal 3, Terminal A, Terminal B, Terminal C…..

Hari igihe biba ngombwa ko indege isiga umugenzi kuri Terminal runaka ariko agomba gufatira indi ndege ku yindi terminal kandi iri kure ahantu atagenda n’amaguru, icyo gihe haba hari uburyo bwateganyijwe yakoresha kugirango agereyo(nko gutega Bus cg ibyitwa Trams), ibi bigaragara ku bibuga bikomeye nka Dubai n’ahandi mu bihugu byateye imbere, aha nanone byumvikane ko za service zose twabonye haruguru buri terminal iba izifite, bisobanuye ko niba wari wasatswe kuri terminal 1, ushobora kongera gusakwa ugeze no kuri terminal 2.

Ubutaha tuzakomereza mu kibuga imbere  aho indege ziba zihagaze.

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo runaka kijyanye n’iyi nkuru wacyandika ahabugenewe hano munsi y’inkuru.

2 comments on “Menya amagambo n’amazina yihariye akoreshwa ku bibuga by’indege(igice cya mbere)

  1. Yvonne says:

    Urakoze cyane Mr Cyril, ntabwo wihereranye ubumenyi! Ibi bintu ni byiza kubimenya.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: